Inkuru Nyamukuru

Abohereza n’abifuza kohereza ibicuruzwa hanze bagiye koroherezwa

todayOctober 31, 2019 41

Background
share close

Abacuruzi n’abifuza kohereza ibicuruzwa byabo byakorewe mu Rwanda kandi byujuje ubuziranenge bashyiriweho ikigega gishinzwe kubafasha kugera ku ntego zabo.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa gatatu taliki 30 Ukwakira 2019, ubwo banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda iby’ikigega (EGF) cyashyizwemo miliyari 12 z’amadolari y’amerika yo gufasha abifuza gutwara hanze ibikorerwa mu Rwanda.

Ayo mafaranga akaba anyuzwa mu mabanki arimo banki ya Kigali, banki y’abaturage, equity bank, I&M bank, n’izindi bikorana n’iki kigega kugira ngo abaturage babashe kuyabona.

Kugeza ubu kuva cyatangira gukora muri 2016, kimaze gufasha abacuruzi 31, abandi 19 bakaba baratangiye kujya batwara ibicuruzwa byabo hanze.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ines-Ruhengeri yaremeye abagabweho ibitero n’abagizi ba nabi

Ishuri rukuru rya INES-Ruhengeri rikomeje gufata mu mugongo abaturage baherutse kugirwaho ingaruka n’ibitero by’abagizi ba nabi byahitanye abantu 15 mu mirenge ya Musanze, Kinigi na Nyange. Kuremera abo baturage, ku wa kabiri byabereye mu kagari ka Kabazungu mu murenge wa Musanze, ahatanzwe ibiribwa n’ibindi bikoresho byo mu rugo bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 500 y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwashimye ishuri rya INES-Ruhengeri ndetse bizera ko inkunga yaryo izafasha […]

todayOctober 30, 2019 36

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%