Inkuru Nyamukuru

Huye: Hasojwe itorero ry’abafite ubumuga

todayNovember 2, 2019 59

Background
share close

Abafite ubumuga barasabwa kutitinya, bagaharanira kwigira kuko na bo bashoboye; kandi ngo n’aho bashaka kwinjira bagasanga imiryango ifunze bajye bakomanga kuko hari igihe itaba ifunze ahubwo yegetseho.

Ibi babibwiwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki, ejo ku wa gatanu, ubwo hasozwaga itorero abafite ubumuga bahagarariye abandi bari bamazemo icyumweru.

Iri torero ry’abafite ubumuga ryabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, i Huye, ryitabiriwe n’abafite ubumuga bahagarariye abandi 501, harimo ab’igitsinagabo 320 n’abigitsinagore 181. Muri bo kandi harimo abafite ubumuga bw’ingingo 470, abatabona 20, abatumva ntibanavuge 8, n’abarwaye mu mutwe 3.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abayobozi bahigiye kuba imiryango itekanye

Mu kurwanya amakimbirane yugarije imiryango mu karere ka Musanze, Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 15 igize ako karere barahiriye imbere ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase n’abayobozi bose b’intara ko bagiye gufasha abaturage kubaka imiryango itekanye. Mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere tariki 29 Ukwakira Minisitiri Shyaka yashyizeho igihembo cya Miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda ku murenge uzahiga indi mu kubaka imiryango itekanye. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 2, 2019 29

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%