Inkuru Nyamukuru

Gen. Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Vincent Biruta asimbura Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

todayNovember 5, 2019 64

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa mbere tariki enye Ugushyingo 2019, yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.

Dr Vincent Biruta wari Ministre w’ibidukikije, yashinzwe ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, umwanya asimbuyeho Dr Richard Sezibera.

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yahawe kuyobora Ministeri y’ibidukikije.
Ministeri y’umutekano mu gihugu yari imaze igihe itakibarirwa ku rutonde rw’izigize guverinoma y’u Rwanda yashinzwe Gen Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo.

Ministre mushya wa Siporo, ni Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ayobora Sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA.

Umva abandi bayobozi bashyizwe mu myanya hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uko ibizamini byagenze bya leta mu mashuri abanza byagenze mu gihugu hose

Bamwe mu bana batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bemeza ko bazabitsinda neza kuko ikizamini bahereyeho bivugira ko kitabagoye, cyane ko biteguye neza. Abo bana baganiriye na KT Radio kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019, umunsi ibyo bizamini byatangirijweho ku mugaragaro, bakaba bari barangije ikizamini cy’imibare ari na cyo bahereyeho, bakemeza ko kitari gikomeye. Umva inkuru irambuye hano: Mu Intara y’Amajyaruguru abanyeshuri ibihumbi 46.171 nibo bari gukora ibizamini […]

todayNovember 4, 2019 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%