Gen. Kazura yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Vincent Biruta asimbura Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa mbere tariki enye Ugushyingo 2019, yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye. Dr Vincent Biruta wari Ministre w’ibidukikije, yashinzwe ministeri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, umwanya asimbuyeho Dr Richard Sezibera. Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yahawe kuyobora Ministeri y’ibidukikije. Ministeri y’umutekano mu gihugu yari imaze igihe itakibarirwa ku rutonde rw’izigize guverinoma y’u Rwanda yashinzwe Gen Patrick Nyamvumba wari umugaba mukuru w’ingabo. […]
Post comments (0)