Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abatujwe mu mudugudu wa Kinihira barakangurirwa kwishakamo ubushobozi bwo kubona ibikoresho bakeneye

todayNovember 7, 2019 49

Background
share close

Mu karere ka Nyagatare, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kinihira akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare, barashima leta yabazirikanye ariko bakifuza n’ubundi bufasha mu bikoresho byo mu nzu kuko nta bushobozi bafite bwo kubyigurira.

Ubuyobozi bw’akarere ariko buvuga ko abaturage bagomba kwishakamo ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, kuko byose bidashobora gutangwa na Leta.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wa Kinihira ni 12.

Uyu mwaka abandi 10 nabo bakaba bagiye kubakirwa ariko bo amazu akazashyirwa mu mirenge basanzwemo.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imbuto Foundation yabonye urubyiruko ruzafasha kurinda abangavu gutwita

Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, batoranyije imishinga 10 y’urubyiruko, igomba kuvamo ifasha Leta kurinda abangavu gutwita no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina. Abatanga amanota muri aya marushanwa yiswe iAccelerator, bavuga ko hakenewe imishinga ibyarira inyungu urubyiruko rwayihanze ariko igafasha abangavu benshi bashoboka kwirinda gushukwa no guterwa inda. Umva inkuru irambuye hano:

todayNovember 7, 2019 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%