Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi

todayNovember 26, 2019 54

Background
share close

Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda aravuga ko u Rwanda rutamenyeshejwe iby’itabwa muri yombi ry’abanyarwanda muri Uganda ryabaye ejo ku wa mbere.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ikaba ivuga ko Ejo ku wa mbere inzego z’umutekano zo muri Uganda zataye muri yombi abanyarwanda bari hagati y’150 na 200 mu gace ka Kisoro kari ku mbibi z’u Rwanda.

Frank Mugambage yavuze ko itabwa muri yombi ry’aba bantu, nabo barimenyeye mu itangazamakuru. Ariko ngo barimo kugerageza kubikurikirana.

Ubusanzwe amasezerano mpuzamahanga akaba avuga mu gihe habayeho igikorwa nk’iki, abahagararriye igihugu bagomba kumenyeshwa.

Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu y’itabwa muri yombi rya bano bantu itazwi, gusa mu myaka mike ishize hari amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri Uganda bashinjwa kuba ari intasi z’u Rwanda.

Iyi nkuru ya The New Times ikomeza ivuga ko aba bantu bahurijwe hamwe bakajyanwa ku biro bya police bya Kisoro. Nyuma bamwe muri bo ngo baje kurekurwa, basanze ari abanyecongo n’abanyatanzania.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%