Inkuru Nyamukuru

Huye: Kubaka amagorofa mu cyarabu noneho biri hafi

todayNovember 27, 2019 45

Background
share close

Nyuma y’imyaka itatu amaduka amwe n’amwe y’ahitwa mu Cyarabu mu mujyi wa Huye asenywe kugira asimbuzwe amagorofa, ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abikorera kugira ngo umushinga utangire bigeze ahashimishije .

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buremeza ko ibitabo by’abashaka isoko ryo kuyubaka byamaze gutangwa na barwiyemezamirimo, igisigaye kikaba ari ukureba abatsindiye isoko no gusuzuma amasezerano.

Ku rundi ruhande ariko, mu Cyarabu hari hamaze imyaka ibarirwa mu 10 hafunzwe kugira ngo ba nyiraho bubake amagorofa si ho honyine hari ibibanza bitubatse mu mujyi i Huye, bituma hari ibice bikihagaragara nk’amatongo.

Meya Ange Sebutege avuga ko nyuma y’uko muri uyu mwaka wa 2019 abari bagifite amaduka bananiwe gusimbuza amagorofa bemerewe kuyavugurura, ubu akaba asa neza, abari bamaze gusenya ibibanza bakanabikikiza amabati nk’aho bagiye kubaka ariko ntibabikore, basabwe kugaragariza ubuyobozi bw’akarere gahunda bafitiye ibibanza byabo, kandi ngo bamaze kuzitanga.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abanyarwanda bagera kuri 200 batawe muri yombi

Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda aravuga ko u Rwanda rutamenyeshejwe iby’itabwa muri yombi ry’abanyarwanda muri Uganda ryabaye ejo ku wa mbere. Inkuru dukesha ikinyamakuru The New Times ikaba ivuga ko Ejo ku wa mbere inzego z’umutekano zo muri Uganda zataye muri yombi abanyarwanda bari hagati y’150 na 200 mu gace ka Kisoro kari ku mbibi z’u Rwanda. Frank Mugambage yavuze ko itabwa muri yombi ry’aba bantu, nabo barimenyeye […]

todayNovember 26, 2019 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%