Inkuru Nyamukuru

Ibiza byangije imyaka n’inzu z’abaturage bibasiga mu gihirahiro

todayDecember 5, 2019 55

Background
share close

Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa kane ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Akarere ka Musanze byibasiye amazu n’imyaka y’Abaturage biganjemo abo mu mirenge ya Muko, Kimonyi na Nkotsi.

Mu gihe hagikorwa ibarura ry’ibyangijwe n’ibi biza ngo hamenyekane agaciro kabyo, kugeza ubu hamaze kumenyaka inzu 13 zasenyutse, imyaka irimo ibigori, ibishyimbo n’intoki.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buravuga ko bwahise butangira gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza mu kubona aho baba bakinze umusaya mu gihe hagishakishwa ubundi bushobozi bwo kubatuza no kubakura mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Gafishi Sebahagarara umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze yavuze ko batangiye gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza harimo kubacumbikishiriza mu baturanyi, abandi bafashwa kubonerwa amacumbi baba bakodesheje, no kunganira abatishoboye kubona aho baba bakinze umusaya.

Umva inkuru irambuye hano:

Kanda hano usome unarebe andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%