Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Abaturage bahawe iminsi 15 yo kuba bubatse ubwiherero

todayDecember 16, 2019 22

Background
share close

Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV, yanenze bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, batagira ubwiherero mu ngo zabo, abaha iminsi 15 yo kubwubaka, uwo bazasanga atagira ubwiherero nyuma y’iyo minsi akazabiryozwa.

Abo baturage bamaze igihe kinini batagira ubwiherero baremeza ko iminsi 15 Guverineri abahaye ihagije kandi ko bazaba bamaze kubaka ubwiherero.

Mu ntara y’amajyaruguru harabarurwa Ingo zisaga ibihumbi 3300 zidafite ubwiherero busukuye, ubuyobozi bw’inzego zibanze nizo zikomeje gutungwa agatuki ,mu kugira intege nke mu gukangurira abaturage kubaka ubwiherero.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%