Inkuru Nyamukuru

Abarimu basaga ibihumbi 7000 bagiye guhabwa akazi mu mwaka w’amashuri wa 2020

todayDecember 18, 2019 51

Background
share close

Leta y’u rwanda irateganya guha akazi abarimu bashya bagera ku 7,214 mu mwaka utaha w’amashuri wa 2020, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Irénée Ndayambaje, avuga ko ibi biri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana mu byumba by’amashuri, kugira ngo amashuri mashya ari kubakwa abone abayigishamo ndetse n’umubare w’abana umwarimu yigisha ugabanyuke.

REB ivuga ko hakenewe abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 3,799, ab’amashuri yisumbuye 3,415, n’abarimu 386 bo mu mashuri y’ubumenyingiro TVET.

Aya makuru agiye ahagaragara mu gihe bamwe mu barimu bafite ubwoba ko batazaba bafite akazi mu mwaka utaha w’amashuri kubera kutuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo bemererwe kwigisha.

Dr. Ndayambaje yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko hamaze gukorwa urutonde rw’abarimu batujuje ibisabwa bagomba gusimbuza ariko yirinda gutangaza umubare wabo, avuga ko mu gihe bagitegereje umwanzuro, bazakomeza akazi kabo.

Kugeza ubu mu rwanda habarurwa abarimu 65,000. 98.6% bigisha mu mashuri abanza bakaba bujuje ibisabwa, mu gihe mu mashuri yisumbuye, abujuje ibisabwa banganga na 76%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hatashywe ibyumba by’amashuri bishya 25

Ku rwunge rw’amashuri cyangwa Group Scolaire Rubagabaga mumurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare,kuri uyu wa kabiri barataha ibyumba by'amashuri bishya bitatu bije kwiyongera kuri 25 GS Rubagabaga yarisanganywe. Ifite abanyeshuri 1996 mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye harimo 599. Mu karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 53, 8 bisigaye nabyo barizera ko bizarangira muri 2019 kuko bigeze ku musozo, kandi birimo kubakwa mu nzu imwe y’igorofa. Umva inkuru irambuye […]

todayDecember 17, 2019 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%