Inkuru Nyamukuru

Umushyikirano 2019: Perezida Kagame yanenze abayobozi badasobanurira abaturage ibyo bari gukora

todayDecember 19, 2019 85

Background
share close

Perezida wa repoublika Paul Kagame yanenze abayobozi bagira uruhare mu gutuma abaturage batura mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aha akaba yagarukaga ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’abaturage batuye mu bishanga barimo gusenyerwa amazu mu mugi wa Kigali.

Ubwo yatangizaga inama y’umushyikirano kuri uyu wa kane, perezida kagame yibajije impamvu abayobozi mu nzego zitandukanye baha abaturage ibyangombwa byo gutura ahantu hadakwiriye, abandi bakareberera mu gihe abaturage barimo kubaka, ntibagire icyo bakora.

Mu ijambo rye kandi Perezida kagame yanenze abayobozi badasobanurira abaturage ibyo bari gukora.

Umva Perezida Kagame hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Mu nama y’umushyikirano y’umwaka wa 2019 , Perezida wa republika Paula Kagame yongeye kwihanangiriza abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Agaruka ku bagerageje guhungabanya umutekano mu myaka ibiri ishize perezida kagame yavuze ko ikibazo cyabo bakigerereje. Perezida Kagame kandi yongereye guhamagarira abanyarwanda bari hanze kugaruka mu gihugu kugira ngo ibibazo bashobora kuba bafite nabyo biganirweho. CLIP Paul Kagame Umutekano

todayDecember 19, 2019 51

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%