Inkuru Nyamukuru

Umushyikirano: NISR yasobanuye impamvu y’izamuka ry’ibiciro ku masoko

todayDecember 20, 2019 33

Background
share close

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda Yusuf Murangwa aravuga ko izamuka ry’umusarurombumbe w’igihugu cyangwa se GDP rishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibiribwa ku masoko.

Bwana Murangwa yavuze ibi nyuma y’uko mu nama y’umushyikirano iri kubera muri Convention Center yasabwe guhuza izamuka ry’umusarurombumbe w’igihugu ndetse no kuba ibiciro by’ibiribwa byarazamutse cyane ku masoko.

Murangwa Yusuf avuga ko izamuka ry’ibiciro riterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba umusaruro w’ubuhunzi wo mu kwezi kwa karindwi, ugera mu kwezi kw’ukuboza umaze kuba muke, bityo ibiciro byawo bikazamuka, anongeraho ko uko ubukungu buzamuka ari nako abakenera umusaruro w’ubuhinzi barushaho kuba benshi.

Uyu ni Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare abisobanura:

Mu kiganiro cyagarutse ku izamuka ry’ubukungu bw’u rwanda ku rwego ruri hejuru, Minisitiri w’imari n’igenamgambi Dr. Uzziel Ndagijimana yerakanye ko mu myaka 18 ishize umusarurombumbe w’ighugu wikubye inshuro enye, yongeraho ko uku kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu kwagiye kujyana n’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage, aho umubare munini w’abaturage bavuye munsi y’umurongo w’ubukene.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umushyikirano 2019: Perezida Kagame yanenze abayobozi badasobanurira abaturage ibyo bari gukora

Perezida wa repoublika Paul Kagame yanenze abayobozi bagira uruhare mu gutuma abaturage batura mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Aha akaba yagarukaga ku kibazo kimaze iminsi kivugwa cy’abaturage batuye mu bishanga barimo gusenyerwa amazu mu mugi wa Kigali. Ubwo yatangizaga inama y’umushyikirano kuri uyu wa kane, perezida kagame yibajije impamvu abayobozi mu nzego zitandukanye baha abaturage ibyangombwa byo gutura ahantu hadakwiriye, abandi bakareberera mu gihe abaturage barimo kubaka, ntibagire […]

todayDecember 19, 2019 85

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%