Inkuru Nyamukuru

Urubanza rwa Nsabimana Callixte rwasubitswe

todayDecember 24, 2019 54

Background
share close

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubitse urubanza rwa Nsabimna Calixte ku byaha ashinjwa yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri uyu wa 24 Ukuboza 2019.

Urubanza rukaba rwimuriwe tariki ya 17 Mutarama 2020 ku mpamvu z’isano ivugwa n’ubushinjacyaha kubera urundi rubanza rushobora guhuzwa n’ibyo Nsabimna akurikiranwe ho.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko hari ibirego byo mu rukiko rwa Gisirikare biregwamo umusirikare wahoze mu ngabo za RDF bishobora kuba bifitanye isano n’ibyaha Nsabimanaa kurikiranweho.

Nsabiman Calixte akurikiranwe n’ubushinjacyaha ku byaha 16 birimo n’ibitero umutwe FLN yari abereye umuvugizi wakunze kwigamba wakoreye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bigahitana, abantu bikangiza n’ibintu.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugande akurikiranyweho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda

Ishami rya Polisi y'u Rwanda rikorera mu mujyi wa Kigali ryataye muri yombi Umunya-Uganda witwa Mugenyi Rachid w'imyaka 27, ukurikirwanyweho gutwara ikiyobyabwenge cya Heroine. Rashid avuga ko atamenye ko atwaye ibiyobyabwenge Ahubwo ko yasabwe ubufasha bwo kohereza ibitabo ku kigo cyohereza ibintu mu mahanga kitwa FEDEX akishyurwa amashilingi 60,000(15000frw). Umuvugizi wa polisi Kabera John Bosco yavuze ko Mugenyi Rashid agiye gukomeza gukorerwa iperereza n'inzego zibishinzwe. Umuvugizi wa Polisi kandi aributsa […]

todayDecember 24, 2019 48

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%