Inkuru Nyamukuru

Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda icyenda bari bafungiyeyo

todayJanuary 8, 2020 26

Background
share close

U Rwanda rwongeye gusaba leta ya Uganda kurekura abanyarwanda bose bafungiyeyo bazira ubusa, no guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guteza umutekano muke mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yabisabye kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko Uganda ishyikirije u Rwanda abanyarwanda icyenda bari bafungiye muri Uganda, barimo barindwi barekuwe ku wa kabiri tariki 7 Mutarama n’urukiko rwa gisirikare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwishimira intambwe icyo gihugu cyateye kirekura Abanyarwanda 9, ngo bikaba bitanga icyizere cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa kuko abafunzwe bakiri benshi.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Ubyumva Ute?

Ubyumva ute: Kutishyura ibitaro bikwiye kubazwa nde?

Leta y’u Rwanda iravuga ko yashyizeho uburyo bwo kongerera ubushobozi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) hagamijwe gukemura ibibazo bijyanye n’abaturage batishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse abandi bivuza ariko ntibishyure. Ni nyuma y’uko amavuriro hirya no hino mu gihugu ahora ataka ibihombo aterwa no kuvura abantu benshi ariko ntibishyure bikagira ingaruka kuri serivisi zihabwa abandi babigana. Byumve muri kino kiganiro mugezwaho na Anne Marie Niwemwiza

todayJanuary 8, 2020 28

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%