Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

todayJanuary 9, 2020 28

Background
share close

Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare ku wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda buhagaritse kubakurikirana.

Rutagungira René ni umwe mu banyarwanda babimburiye abandi gutabwa muri yombi N’inzego z’umutekano za Uganda. Aha aratanga ubuhamya ku buryo yari abayeho muri icyo gihugu.

Uyu na we ni Mugabo Nelson wo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Tabagwe, nawe waraye agarutse mu rwanda mu ijoro ryakeye.

Abarekuwe bose bashimira Leta y’u Rwanda ko yabakoreye ubuvugizi bakabasha kurekurwa, ubu bakaba bageze ku butaka bw’u Rwanda.

Kimwe mu by’ingenzi aba banyarwanda bagomba gukorerwa ni ukujyanwa kwa muganga bagasuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze, nyuma y’igihe kinini bari bamaze bafunze nabi banakorerwa iyica rubozo.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier, yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa Uganda yakoze cyo kurekura aba Banyarwanda ari intambwe nziza bakoze muri gahunda yo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Gusa yongeraho ko bidahagije ngo kuko hakiri Abanyarwanda barenga 100 bagifungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, u Rwanda rukaba rugisaba ko bose barekurwa nk’uko amasezerano yo kugarura umubano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola abivuga.

Abanyarwanda bagejejwe mu Rwanda ni:
1. Rene Rutagungira
2. Herman Nzeyimana
3. Nelson Mugabo
4. Etienne Nsanzabahizi
5. Emmanuel Rwamucyo
6. Augustine Rutayisire
7. Adrien Munyagabe
8. Gilbert Urayeneza
9. Na Claude Iyakaremye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Club Intumwa z’Amahoro ifatwa nk’umuvuzi w’ingo

Mu karere ka Musanze, abagabo n’abagore bari muri Club Intumwa z’amahoro bayigereranya na muganga w’ingo, kuko bayubakiyeho bakabasha gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu kwimakaza amahoro. Abanyamuryango ba Club Intumwa biganjemo abakuze, baharanira kwimakaza amahoro babinyujije mu myidagaduro. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza aho iyo Club ibarizwa, bukangurira abaturage gusenyera umugozi umwe, bubahiriza gahunda n’umurongo igihugu gifite mu kurushaho kwimakaza amahoro mu buryo burambye. Umva inkuru irambuye hano:

todayJanuary 9, 2020 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%