Inkuru Nyamukuru

Umurwayi wo mu mutwe yatemye abantu barindwi, umwe ahasiga ubuzima

todayJanuary 23, 2020 56

Background
share close

Mu Kagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve umugabo w’imyaka 35 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe yatemye abantu barindwi biganjemo abo mu muryango umwe, umwe ahita ahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye.

Ibi bikaba byabereye mu rugo rw’umukecuru witwa Nyirabatezi Sarah, ahagana saa yine n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Uyu mukecuru yahise ahasiga ubuzima, mu gihe abandi barimo umuhungu we, umukazana we n’abandi bari baje gutabara bo bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana yihanganishije abaturage, aboneraho kwibutsa abaturage ko mu gihe bazi neza umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bakwiye kujya batanga amakuru agakurikiranwa n’inzego z’ubuvuzi mu kwirinda uwateza umutekano mucye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hejuru ya 90% y’ibibazo by’akarengane nta shingiro biba bifite – Umuvunyi

Urwego rw’umuvunyi ruratangaza ko hejuru ya 90% by’ibibazo rwakira biba bidafite ishingiyo kuko nibura 6% ari byo bigaragaza akarengane gusa. 33% by’ibi bibazo byakirwa n’urwego rw’umuvunyi kandi biba bishingiye ku manza mboneza mubano ku buryo ngo byagakwiye gukemukira mu muryango bitagombye kubasiragiza mu nkiko. Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi akaba asaba abaturage n’inzego z’ibanze gufatanyiriza hamwe kunga no kumvikansha abafitanye ikibazo kurusha kugana inkiko. Umva inkuru irambuye hano:

todayJanuary 23, 2020 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%