Inkuru Nyamukuru

Burera: Ububiko bw’isoko ryambukiranya imipaka bugiye kongerwamo ibicuruzwa

todayJanuary 31, 2020 52

Background
share close

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza mu bubiko bw’isoko ryambukiranya imipaka riri mu karere ka Burera (Burera Cross Border Market) bugiye kongerwamo ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kubyegereza abaturage bo muri aka Karere n’utundi bihana imbibi.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe hari abagaragaza ko bajyaga bavunwa n’urugendo rurerure bakoraga bajya kubigura cyangwa kubirangurira ahandi kandi bakabihageza biri ku giciro cyo hejuru.

Iri soko ryambukiranya imipaka riri mu Karere ka Burera (Burera Cross Border Market) rigizwe n’inyubako zikomatanyije zagenewe gukorerwamo ubucuruzi, muri zo harimo n’ububiko bugizwe n’ibice bine bufite ubushobozi bwo kubikwamo nibura toni zitari munsi ya 600 z’ibicuruzwa bishobora kuba ibiribwa cyangwa ibindi bitandukanye.

PSF ivuga ko mu korohereza abaturage kubona ibicuruzwa byose bakeneye mu gihe gito kandi ku giciro gito, hagiye gutangira gahunda yo gutumiza ibicuruzwa hanze bikazajya bizanwa muri ubu bubiko bidasoze.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hagiye gushyirwaho ingo mbonezamikurire 5000 zizafasha abana gukura neza

Umuryango Imbuto Foundation ufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), ugiye gutangiza umushinga w’ibigo mbonezamikurire ibihumbi bitanu bizafasha abana bato gukura neza. Ni umushinga watangijwe ku mugaragaro ku wa kane tariki 30 Mutarama 2020, ukaba urimo kandi na gahunda y’igihugu y’ingo mbonezamikurire (ECD) ndetse na VUP kuko ababyeyi bazita ku bana bazafatwa nk’abakora muri VUP bakazanahembwa. Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko […]

todayJanuary 31, 2020 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%