Inkuru Nyamukuru

CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda

todayJanuary 31, 2020 36

Background
share close

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete avuga ko Umujyi wa Kigali n’indi itandatu iwunganira izaba isukuye kandi itatse Kinyarwanda mbere y’uko Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) iteranira mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2020.

Amb. Gatete avuga ko imihanda n’ahagaragarira amaso hose muri Kigali no mu yindi mijyi nka Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare, ngo hagomba kuba hubatswe mu buryo buteye kimwe.

Avuga ko amasangano y’imihanda yo ku Kisime(i Remera), Sonatube, ahahoze Minisiteri y’Ubutabera, kuri ‘Convention Center’, hafi ya Ambasade y’Abanyamerika ndetse na ‘Rond Point’ nini y’Umujyi wa Kigali, hagomba guterwa indabo no kubumbirwamo amashusho agaragaza umuco w’u Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko inama ya CHOGM izaza isanga abaturiye imihanda bose barubatse inzitiro mu buryo buteye kimwe, kandi bakaba bagomba kuhashyira imitako bashingiye ku bigize umuco w’u Rwanda.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41, ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi. Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’akarere Kayitare Jacqueline avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, Umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze. Ku rutonde rw’abahagaritse akazi […]

todayJanuary 31, 2020 95

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%