Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41, ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.
Amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’akarere Kayitare Jacqueline avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, Umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.
Ku rutonde rw’abahagaritse akazi hariho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije, bari bashinzwe iterambere bane.
Ku wa gatatu tariki 29 Mutarama, I Kigali hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurwanya ubukene. Ni gahunda u Rwanda rufatanyijemo n’umuryango w’abibumbye ishami ry’u Rwanda. Ikazatangirira mu turere 5 tugaragaramo ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha utundi aritwo Nyamagabe, karongi, rutsiro, burera na kirehe. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)