Kuri uyu wa kabiri, itsinda rigizwe n’abasirikari b’aba officier bakuru ryakoreye urugendo shuri mu Ntara y’Amajyaruguru, rugamije kumenya uko intara ihagaze mu bijyanye no gutuza abantu mu midugudu ya kijyambere.
Iri tsinda ry’abasirikari biga mu ishuri rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze rivuga ko ibyo ryagaragarijwe bigiye kurifasha gukora ubushakashatsi buzatanga icyerekezo mu nzego za gisivile cyo gufasha umubare munini w’abaturage gutura mu buryo butekanye.
Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru bwagarije aba basirikari bakuru ko leta ishyize imbaraga mu gutuza abantu mu buryo buborohereza kubona ibikorwa remezo hafi no kubungabunga ubutaka bucye igihugu gifite. Gusa bugaragaza ko hakiri ingorane zibamo zijyanye n’imisozi miremire, n’ubushobozi bucye mu gihe hakenewe iyubakwa mu buryo bwihutirwa.
Aba basirikare cumi n’umwe bakomoka mu bihugu birimo Ethiopia, Ghana, Malawi, Tanzaniya, Senegal, Uganda n’U Rwanda.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 15 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba abantu amafaranga kuri konti za bo za Mobile Money bakoresheje uburiganya. Ni abagabo n’abasore 14 n’umugore umwe batawe muri yombi mu bihe bitandukanye uhereye tariki 28 Mutarama 2020. Bahuriye ku kuba bakomoka mu murenge wa Nyakarenzo wo mu karere ka Rusizi, bakaba baribumbiye mu mutwe w’abatekamutwe wiyita “ABAMENI”.
Post comments (0)