Inkuru Nyamukuru

Abiga muri Wisdom School bagaragaje ubuhanga mu masomo y’ubumenyingiro

todayFebruary 6, 2020 59

Background
share close

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gutegura ibikenewe byose, kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones).

Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa mu Karere ka Huye, rikazajya ryakira abanyehsuri 500 muri buri cyiciro.
Iyi ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yo guhinduka igihugu cy’icyitegererezo mu ikoranabuhanga, ndetse no kwinjira mu isoko rifite agaciro ka miliyari 127 z’amadolari ya Amerika, hategurwa abantu bafite ubushobozi bwo gukora no gutwara za drones.

Iryo shuri biteganyijwe ko rizubakwa ku gaciro ka miliyari 6.2 z’amafaranga y’u Rwanda, rikazubakwa hafi ya sitade mpuzamahanga ya Huye, ku butaka bwa hegitari 29, kandi rikazajya rikorerwamo utudege twa drones, kuhageragerezwa, kwitoza kuzigurutsa ndetse n’ubushakashatsi.

Iryo shuri rizubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hatangijwe gahunda “Mumpe urubuga nsome”

Abahanga mu myigire y’abana bahamya ko kubakundisha umuco wo gusoma bakiri bato bituma badata umwanya wabo barangarira mu bidafite akamaro, ahubwo bakiyungura ubwenge. Ibyo byagarutsweho n’abayobozi batandukanye ku wa gatatu ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu ihuriro ‘Soma Umenye, batangizaga ubukangurambaga buzamara umwaka, bwo gukundisha abana gusoma no kwandika. Muri icyo gikorwa kandi Hahembwe abana 36 bo muri Nyarugenge barushanijwe mu kwandika inkuru nziza umwaka ushize. Kugeza ubu […]

todayFebruary 6, 2020 48

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%