Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Hegitari 73 z’umuceri na 40 z’ibigori nizo zimaze kumenyekana ko zangijwe n’imvura

todayFebruary 6, 2020 33

Background
share close

Hegitari 73 z’umuceri na 40 z’ibigori nizo zimaze kumenyekana ko zangijwe n’umuvu w’amazi mu karere ka Nyagatare, nyuma y’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga imaze iminsi igwa.

Ni mu gihe kandi abaturage 5 bomu murenge wa Kiyombe nabo amazu yabo yasenyutse
Uretse imyaka yangijwe n’umwuzure umuhanda ugana Gihengeri mu murenge wa Mukama ntukiri nyabagendwa ndetse n’amatiyo akura amazi ku ruganda rwa Gihengeri akaba yaracitse.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko n’ubwo ibihombo byagaragaye ariko hari ikizere ko imvura idakomeje cyaba gicye.

Avuga ko gahunda y’ubwishingizi ku bahinzi b’umuceri izatangirana n’igihembwe cy’ihinga gitaha ariko nanone bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira n’abahinzi b’ibigori kubikora.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abiga muri Wisdom School bagaragaje ubuhanga mu masomo y’ubumenyingiro

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gutegura ibikenewe byose, kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones). Biteganyijwe ko iryo shuri rizubakwa mu Karere ka Huye, rikazajya ryakira abanyehsuri 500 muri buri cyiciro. Iyi ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda, yo guhinduka igihugu cy’icyitegererezo mu ikoranabuhanga, ndetse no kwinjira mu isoko rifite agaciro ka miliyari 127 z’amadolari ya Amerika, hategurwa abantu bafite ubushobozi […]

todayFebruary 6, 2020 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%