Inkuru Nyamukuru

Uganda yarekuye abanyarwanda 13

todayFebruary 18, 2020 19

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri leta ya Uganda yarekuye abanyarwanda 13 bari bafungiye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Aba banyarwanda barekuwe mu gihe Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweli Kaguta Museveni bagomba guhurira I Gatuna ku wa gatanu tariki 21 gashyantare.

Ni nyuma kandi y’inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi ndetse n’abahuza babyo, ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare.
Abanyarwanda barekuwe uyu munsi, baje bakurikira abandi 9 barekuwe muri mutarama uyu mwaka, nyuma y’imyaka 3 bari bamaze muri gereza z’aho muri Uganda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na gouvernement ya Uganda ryavuze ko bamwe mu barekuwe harimo NtirushwaMaboko, Jean Bosco Habumugisha na Narcisse Ukwigize, ndeste n’abafasha babo Ancilla Ukwitegetse, Christine Mukamazima and Hyacinthe Dusengeyezu. Iri tangazo rikaba rivuga ko aba bari bafatiwe muri Uganda muri 2019, bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Abandi barekuwe, bari bakurikiranyweho ibindi byaha bitandukanye, nk’uko itangazo rya leta ya Uganda ribivuga.
U Rwanda rukaba rutarahwemye kugaragaza ko ibyo byaha bashinjwa ari ibinyoma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu mezi atatu amacumbi ya APAPEC afashwe n’inkongi biyujurije aya miliyoni 86

Ababyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri APAPEC Murambi mu karere ka Rulindo, bamaze kuzuza amacumbi ya Miliyoni 86 nyuma y’uko inkongi y’Umuriro yibasiye icyo kigo, amacumbi agenewe abahungu agakongoka ndetse n’ibikoresho byabo byose bigahiramo. Ni inyubako yubatswe mu gihe cy’amezi atageze kuri atatu, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, ariko uruhare rw’ababyeyi ruri hejuri ya 50%. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 18, 2020 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%