Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu umwe ahita apfa

todayFebruary 24, 2020 49

Background
share close

Mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatandatu w’icyumweru tuvuyemo abana babiri b’abakobwa batwikiwe mu nzu n’abantu bataramenyekana bamennye ikirahuri cy’idirishya, umwe ahita ahasiga ubuzima undi nawe akaba arwariye bikomeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Ni abana b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine batuye mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, ririmo no gukurikirana abatawe muri yombi, barimo n’ Umukuru w’umudugudu wa Marantima witwa Hitimana Jean de Dieu bakunze kwita Bondo, uri mu bakekwa kwihisha inyuma y’uyu mugambi.

Ibi byago bibayeho nyuma y’ibibazo byinshi uyu muryango wagiye ugira kuva mu mwaka wa 2015 byo gutotezwa baterwa amabuye, kumenwaho umwanda wo mu musarani n’ibindi bya hato na hato ngo bikozwe na bamwe mu baturanyi babo, ariko umukuru w’umudugudu akagaragaza imyitwarire yo kubashyigikira

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MINALOC yasabye uturere kubakira imiryango ibihumbi 11 bitarenze Werurwe 2020

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase arasaba ubuyobozi bw'uturere kurangiza kubakira abatishoboye mbere y'uko itumba ryo mu kwezi kwa Mata kw’uyu mwaka rigera. Prof Shyaka yabisabye akarere ka Bugesera, ariko anabwira uturere twose muri rusange, ko hagomba gukorwa umuganda udasanzwe kugira ngo inzu z'abatishoboye zizabe zabonetse hagati mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2020, n’ubwo zizatahwa nyuma yaho mu kwezi kwa Kamena. Harateganywa kubakwa inzu ibihumbi 11 mu gihugu hose bitarenze […]

todayFebruary 24, 2020 35

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%