Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abayobozi 31 banditse basezera ku kazi

todayFebruary 25, 2020 39

Background
share close

Amakuru yaraye atugezeho aravuga ko mu karere ka Musanze hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye Kigali Today ko abo bayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 16 n’abashinzwe iterambere mu tugari 15.

Umwe muri abo bivugwa ko basezerewe ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.

Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.

Ngo hari na Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.

Kigali Today yagerageje kubaza Mahirwe niba ibimuvugwaho we na bagenzi be ari ukuri, ariko asobanura ko nta makuru ashobora gutangira kuri telefoni y’akazi kuko ategereje kuyitanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibivugwa kuri abo bayobozi biba ari byinshi kandi bitandukanye, akaba ngo atahita agira icyo abivugaho kuko bikirimo gukurikiranwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Abana babiri batwikiwe mu nzu umwe ahita apfa

Mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatandatu w’icyumweru tuvuyemo abana babiri b’abakobwa batwikiwe mu nzu n’abantu bataramenyekana bamennye ikirahuri cy’idirishya, umwe ahita ahasiga ubuzima undi nawe akaba arwariye bikomeye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Ni abana b’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine batuye mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, […]

todayFebruary 24, 2020 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%