Amakuru yaraye atugezeho aravuga ko mu karere ka Musanze hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye Kigali Today ko abo bayobozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 16 n’abashinzwe iterambere mu tugari 15.
Umwe muri abo bivugwa ko basezerewe ni uwitwa Mahirwe Xavier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi.
Hari amakuru avuga ko yaba yazize kuba hari amafaranga Leta yatanze ngo yifashishwe mu kubakira no gufasha abagizweho ingaruka n’ibitero inyeshyamba za FDLR ziherutse kuhagaba ziturutse mu birunga, nyamara aho kuyakoresha icyo yagenewe akayiguriramo ibiti akabitwikamo amakara, ibindi akabisatuzamo imbaho akabyigurishiriza.
Ngo hari na Hoteli yagombaga kubakwa muri ako gace, abaturage bo muri ako gace bakaba ari bo bagombaga guhabwa akazi ku ikubitiro kandi nta mananiza bashyizweho, ariko ngo yabaciye amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu kugira ngo bahabwe akazi.
Kigali Today yagerageje kubaza Mahirwe niba ibimuvugwaho we na bagenzi be ari ukuri, ariko asobanura ko nta makuru ashobora gutangira kuri telefoni y’akazi kuko ategereje kuyitanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ibivugwa kuri abo bayobozi biba ari byinshi kandi bitandukanye, akaba ngo atahita agira icyo abivugaho kuko bikirimo gukurikiranwa.
Post comments (0)