Inkuru Nyamukuru

Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye

todayFebruary 26, 2020 34

Background
share close

Kuri uyu wa gatatu Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo.

Iyi raporo ivuga ko isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory rigaragaza ko icyateye urupfu rwa Kizito ari kubura umwuka gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.

Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy’ishuka yiyorosaga.

Iyi raporo kandi ivuga ko Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe nuko bagaragaje ko hagati y’aho bari bicaye n’ícyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.

Iyi raporo isoza ivuga ko ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Barasabwa kurwanya gutwita kw’abangavu nk’uko barwanyije bwaki

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, arasaba abatuye mu Murenge wa Huye gushakira ingamba ikibazo cyo gutwita kw’abangavu kigacika burundu nk’uko barwanyije bwaki mu bana. Mayor Sebutege yabivugiye mu busabane bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020. Ni nyuma yo kugaragarizwa ko mu byo abatuye umurenge wa Huye bagezeho birimo kuba nta mwana n’umwe urwaye bwaki, binyuze muri gahunda ya Kundwa Kibondo. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 25, 2020 23

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%