Huye: Barasabwa kurwanya gutwita kw’abangavu nk’uko barwanyije bwaki
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, arasaba abatuye mu Murenge wa Huye gushakira ingamba ikibazo cyo gutwita kw’abangavu kigacika burundu nk’uko barwanyije bwaki mu bana. Mayor Sebutege yabivugiye mu busabane bw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020. Ni nyuma yo kugaragarizwa ko mu byo abatuye umurenge wa Huye bagezeho birimo kuba nta mwana n’umwe urwaye bwaki, binyuze muri gahunda ya Kundwa Kibondo. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)