Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rufatanije na Polisi y’u Rwanda barimo gushakisha abasore babiri bagaragara muri video barimo gukubita ndetse bakambura amafranga umukozi wa MTN mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo.
Video yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamushyira mu munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza uwo mukobwa ataye ubwenge.
Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yababaje abanyarwanda benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Press ko RIB yahawe amakuru kandi ko irimo gukora iperereza, gusa yirinze kugira ikindi atangaza. Umuvugizi wa polisi, CP john Bosco Kabera nawe yavuze ko barimo gukurikirana iby’iki kibazo.
Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya stade amahoro.
Tuyisenge akaba afite uruhinja rw’amezi 10.
KT Press yagerageje kumuvugisha ndetse n’umuryango we ariko ntibyashoboka, kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru.
Post comments (0)