Inkuru Nyamukuru

RIB na Polisi barimo gushakisha abasore bashinjwa kwiba no gukubita umukozi wa MTN

todayFebruary 26, 2020 48

Background
share close

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rufatanije na Polisi y’u Rwanda barimo gushakisha abasore babiri bagaragara muri video barimo gukubita ndetse bakambura amafranga umukozi wa MTN mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo.

Video yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamushyira mu munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza uwo mukobwa ataye ubwenge.

Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yababaje abanyarwanda benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Press ko RIB yahawe amakuru kandi ko irimo gukora iperereza, gusa yirinze kugira ikindi atangaza. Umuvugizi wa polisi, CP john Bosco Kabera nawe yavuze ko barimo gukurikirana iby’iki kibazo.

Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya stade amahoro.
Tuyisenge akaba afite uruhinja rw’amezi 10.

KT Press yagerageje kumuvugisha ndetse n’umuryango we ariko ntibyashoboka, kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye

Kuri uyu wa gatatu Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwakiriye raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo. Iyi raporo ivuga ko isuzuma ry’umurambo ryakozwe na Rwanda Forensic Laboratory rigaragaza ko icyateye urupfu rwa Kizito ari kubura umwuka gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse. Iperereza ry’aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry’icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi […]

todayFebruary 26, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%