Inkuru Nyamukuru

MINALOC N’AKARERE KA MUSANZE BIYEMEJE UBUFATANYE MU GUCA BURUNDU INZEREREZI ZISABIRIZA BA MUKERARUGENDO

todayMarch 11, 2020 33

Background
share close

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze guhagurukira ikibazo cy’abana bato b’inzererezi n’urubyiruko rwihindura abasemuzi bagasabiriza ba mukerarugendo.

Ni mu gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’Ikigo gishinzwe igororamuco n’akarere ka Musanze cyo gushyikiriza imiryango abana babo bahoze mu buzererezi, ahagaragajwe ko iki kibazo kibangamiye iterambere, kandi kigasiga isura mbi akarere ka Musanze gakunze kuganwa n’umubare munini w’abava mu bice byose by’isi baje kuhasura ibyiza nyaburanga birimo n’ingagi.

Mu kigo cyakira inzererezi mu gihe gito kizwi nka Transit Center kiri mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ubu habarizwa abasaga 250 bagiye bakurwa mu mihanda; akarere kagaragaza ko hari n’abandi bakinyanyagaye mu muhanda bakubye uyu mubare hafi inshuro ebyiri, benshi ngo ni ababa baturutse mu turere duhana imbibi na Musanze bakaza mu buzererezi no gusabiriza.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rurateganya kugabanya Malariya kugeza kuri 90% muri 2030

U Rwanda rurateganya ko mu mwaka wa 2030 malariya izaba yagabanutse ku rugero rwa 90%. Ibi bikaba ari bimwe mu byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege tutagira abadutwara (Drones). Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko ubwo buryo buziye igihe, bukazafasha igihugu kugera ku ntego cyihaye yo guhashya Malariya. Yakomeje avuga ko ubwo buryo budakuyeho ubusanzwe abaturage bakoreshaga mu […]

todayMarch 10, 2020 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%