Bakora amakaro, amapave na verini bifashishije pulasitike
Abagabo batatu bo mu karere ka Huye bihangiye umurimo wo gukora amakaro, pave, vernis n'amatafari, bifashishije ibintu bikoze muri plastic byajugunywe. Ubu bumenyi bavuga ko babuhereye ku byo bari basanzwe bazi, ubundi baburahura kuri internet. Kuri ubu barishimira ko umurimo bihangiye ubatunze, bakanagira inama urubyiruko bagenzi babo kwifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha ubwenge nk’uko bo ubwabo babigenje, aho kuryifashisha igihe bashakishaho ibitabafitiye akamaro. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)