Yiteje imbere kubera gutubura imigozi y’ibijumba
Yankurije Drocella wo mu kagari ka Mbare, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga amaze imyaka 10 atubura imigozi y’ibijumba nyuma yo kubihugurirwa, none yiteje imbere bikaba binamutungiye umuryango. Uwo mubyeyi w’imyaka 60, avuga ko igitekerezo cyo gukora ako kazi ko gutubura imigozi y’ibijumba yagikuye mu Muryango w’Abagore b’Abakristu abarizwamo, aho wazanye imigozi yo gutera uyiha abanyamuryango babyifuzaga, we ahita akomerezaho kuyihinga abigira umwuga. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)