Inkuru Nyamukuru

Kigali: Amwe mu mashami y’Amabanki azafungwa by’agateganyo – BNR

todayMarch 26, 2020 26

Background
share close

Banki nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko banki zose zizakomeza gukora muri ibi bihe u Rwanda n’isi byugarijwe na COVID-19, gusa ngo hari amwe mu mashami yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa by’agateganyo hirindwa urujya n’uruza rukabije rw’abantu.

Ibyo biravugwa mu gihe Ishyirahamwe ry’Amabanki mu Rwanda (RBA), ryaherukaga gusohora itangazo risaba amabanki yose kugira amwe mu mashami yayo afunga mu gihugu, mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw’abantu begerana, hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

BNR irasaba buri banki gutangaza amashami azajya aba afunguye ndetse n’azafungwa kugira ngo bifashe abayagana, ariko kandi igashishikariza abakiriya b’ayo mabanki gukoresha cyane uburyo bw’ikoranabuhanga (eBanking) iyo bakeneye amafaranga , bakajya kuri Banki ari uko hari impamvu ikomeye.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%