Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abaturage barasabwa kureka kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira za panya

todayApril 7, 2020 36

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busaba abantu bose bari mu gihugu cya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda guca ku mupaka aho kunyura inzira zitemewe kuko baranduye corona virus bayanduza abanyarwanda, ariko ngo baba bakoze n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabitangarije KT Radio nyuma y’uko abantu 53 bamaze gufatwa bashaka kwinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranije n’amategeko bakajyanwa mu kigo gishyirwamo abavuye hanze aho bagomba kumara iminsi 14 kugira ngo harebwe ko batanduye COVID-19.

Habyarimana avuga ko nyuma y’iminsi 14 abafashwe bambuka umupaka mu buryo butemewe, bazashyikirizwa ubutabera.
Mu karere ka Rubavu bamaze kwakira abantu babarirwa muri 500 bavuye mu gihugu cya Congo, bari kugenzurwa ko batanduye COVID-19.

Umva ikiganiro na Mayor Habyarimana hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%