Inkuru Nyamukuru

Umu DASSO yatawe muri yombi akekwaho kwiba no kugurisha ibendera ry’Igihugu

todayMay 13, 2020 63 1

Background
share close

Umugabo witwa Habimana Eliezer wari usanzwe akorera urwego rwa DASSO mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya RIB, nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo kwiba no kugurisha ibendera ry’igihugu.

Yafatiwe mu cyuho mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari ari kumwe n’uwo yagombaga kurigurishaho amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yavuze ko uyu mu DASSO n’uwo yagurishagaho ibendera bafashwe nyuma y’amakuru inzego zishinzwe umutekano zari zimaze guhabwa n’undi mu DASSO wari watahuye ko mugenzi we Habimana afite ibendera ry’igihugu kandi yanamaze kunoza umugambi wo kurigurisha.

Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ibendera ari kimwe mu birango by’igihugu bikomeye, byubahwa, rikoreshwa ku nyubako z’ubuyobozi ahabigenewe.

Bityo kuba umuturage yaritunga iwe mu rugo kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yagiranye ikiganiro kigufi n’umunyamakuru wa KT Radio mu karere ka Musanze ISHIMWE RUGIRA Gisele

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Covid-19 ntiyahungabanyije gahunda y’abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA

Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana. Mu bafata iyo miti haba harimo abatayifatira ahegereye aho batuye bitewe n’impamvu zabo, cyane ko umuntu aba yemerewe kuyifatira aho ashaka hose mu gihugu, muri iki gihe ingendo zitemewe ahantu hose ngo hakaba hari abo byagoye kuyibona ariko urwo […]

todayMay 13, 2020 42

Post comments (1)

  1. Nyundo on May 14, 2020

    Birakabije umuntu watojwe indangagaciro yokuba
    umunyarwanda kweli?
    nibimuhama abihanirwe.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%