Inkuru Nyamukuru

USA: Abagororwa bakoze umugambi wo kwiyanduza Covid-19 kugira ngo barekuwe

todayMay 13, 2020 33

Background
share close

Mu mugi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abafungwa bafashe icyemezo cyo kwiyanduza coronavirus, bafite umugambi wo gusaba ko umucamanza azabarekura.

Ibi bikaba byarabaye mu kwezi gushize kwa Mata, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Los Angeles, Alex Villanueva, yabwiye iki kinyamakuru ko abafungwa bagera kuri 50 bafungiye muri gereza yitwa the Pitchess Detention Center bagerageje kwiyanduza coronavirus ndetse bamwe babasha kubigeraho.

Alex Villanueva avuga ko babonye umubare w’abarwaye Covid-19 mu buryo butunguranye kandi batazi aho baturutse. Iperereza rikorwa nyuma ryerekana ko mu gace kamwe ka gereza hari harimo abantu bageragezaga kwiyanduza mu buryo bwose bushoboka.

Amashusho afatwa na camera zishinzwe umutekano muri gereza, yerekana aba bafungwa bagera kuri 50, bicaye ahantu hamwe barimo gusangirira ku gikombe kimwe kandi bafata agapfukamunwa (mask) kamwe, buri wese akakambara. Bakaba bakora ibi kugira ngo umucamanza abagirire impuhwe, abavane muri gereza, maze bajye mu kato mu nzu iri hanze ya gereza.

Bano bagororwa bagera ku mugambi wabo igice kuko 21 muri bo ari bo bandura, ariko Sheriff Alex Villanueva yabwiye TMZ ko n’ubundi batazarekurwa, ahubwo bazakomeza gukurikiranwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gufata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri bigira uruhare mu guhangana na Covid-19 – Caritas Rwanda

Umuryango wita ku mibereho myiza ishingiye ku kuboneza imirire Voice for Change, ugaragaza ko bumwe mu buryo bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ari ukongera ubudahangarwa bw’umubiri aho Abanyarwanda bashishikarizwa kunoza imirire muri iki gihe. Binyuze muri caritas Rwanda, uyu mushinga usaba Abanyarwanda gukoresha ibiribwa biboneka iwabo, byujuje intungamubiri by’umwihariko ibikungahaye kuri Vitamine A no ku butare bwa Feri (Fer) kuko ari intungamubiri z’ingenzi mu kurinda indwara. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 13, 2020 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%