Inkuru Nyamukuru

Abantu icyenda bafatiwe mu modoka yagombaga kuba irimo bane

todayMay 14, 2020 61

Background
share close

Kuri stasiyo ya polisi ya Kicukiro hafungiye abashoferi icyenda bazira kubyiganira mu modoka. Ni mu gihe bumwe mu buryo bwo guhangana na Covid 19 ari uguhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Aba bashoferi bavuga ko bahagurutse i Kigali ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, burira imodoka bajya ku Rusumo (ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania) kuzana imodoka zari ziriyo.

Bagezeyo izo modoka barazizanye (buri wese ari mu ye) bazigeza ku bubiko bw’ibicuruzwa i Masaka, bongera kurira muri ya modoka yabajyanye ku Rusumo bose, bacyinjira mu mujyi wa Kigali Polisi irabafata.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije abatwara imodoka ko muri iki gihe batagomba kurenza 1/2 cy’abo bajyaga batwara. Avuga ko akurikije uko amabwiriza ateye, iyo modoka yatwaye abantu icyenda ubundi yari kuba itwaye abatarenga bane.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kurangiza imanza na cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga birakumira iteshwagaciro ry’imitungo

Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST) hamwe n'Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), basobanuye uburyo kurangiza imanza no guteza cyamunara hifashishijwe ikoranabuhanga, ngo bizakumira amakosa y'abahesha b'Inkiko n'abakomisiyoneri bateshaga agaciro imitungo y'abantu. MINIJUST na RDB bavuga ko ubu buryo bwashyizweho nyuma y'Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry'inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y'inyandikompuruza. Aya mateka yatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, ari hamwe n'Amabwiriza mashya y'Umwanditsi […]

todayMay 14, 2020 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%