Inkuru Nyamukuru

Abo impushya z’agateganyo zarangiye bari muri #GumaMuRugo bazafashwa gukorera iza burundu

todayMay 15, 2020 46

Background
share close

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’iryo shami rya Polisi y’u Rwanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda, kikaba cyari kigamije kuvuga uko ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda bihagaze muri iki gihe.

Ku kibazo cy’abavuga ko impushya zabo z’agateganyo zarangiye batarakora ibizamini, ACP Ruyenzi yavuze ko gahunda y’ibizamini nisubukurwa bazafashwa.

Gahunda yo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo ndetse n’iza burundu kugeza ubu iracyafunze, ababyifuza bagasabwa kwihangana bakaba bategereje.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Akarere kahagaritse ku mirimo abayobozi bavugwaho gukubita abaturage

Nyuma y’uko urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi abayobozi bane bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage bayoboye, ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahagaritse abo bayobozi mu gihe bakirimo gukorwaho iperereza Abatawe muri yombi ni umuyobozi w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul, uw’akagari Kabeza Tuyishime Jean Leonidas n’aba Dasso babiri bakorera muri uwo murenge barimo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Bose batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 […]

todayMay 15, 2020 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%