Abatawe muri yombi ni umuyobozi w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Jean Paul, uw’akagari Kabeza Tuyishime Jean Leonidas n’aba Dasso babiri bakorera muri uwo murenge barimo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.
Bose batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 bashinjwa gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.
Ku murongo wa telefoni, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabwiye Mutuyimana Servilien wa KT Radio ko umwanzuro wo guhagarika abo bayobozi wafashwe hakurikijwe amategeko.
Ingingo y’121 yo mu mategeko ahana ibyaha muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukomeretsa undi, amukubita cyangwa se amusagararira ku buryo bwa kiboko kandi bubabaje aba akoze icyaha.
Mu karere ka Muhanga ejo kuwa kane tariki 14 Gicurasi, abantu 37 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19. Bamwe mu bafashwe bari mu ngendo zitari ngombwa, banarengeje isaha ya saa mbiri z’umugoroba yo kuba bari mu rugo, mu gihe abandi bafashwe bari gucuruza ndetse ngo hari n’abari bagiye gusura bagenzi babo.
Post comments (0)