Inkuru Nyamukuru

Kugurana abashoferi ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya byakuweho

todayMay 16, 2020 48

Background
share close

Ibiganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzaniya ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi, byafatiwemo imyanzuro irimo gukuraho kugurana abashoferi batwara amakamyo ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu byombi.

Uko kugurana abashoferi byari byashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo byagiye biba ku bashoferi batwara imizigo bikadindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigenewe abanyamakuru, riravuga ko ibyo biganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, byahuje intumwa za Repubulika y’u Rwanda n’iza Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, byari bigamije kwigira hamwe uburyo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo, nyuma y’aho kunyuza ibicuruzwa kuri uwo mupaka byari byarahagaze.

Muri iyo nama hemejwe ko kugurana abashoferi ku mupaka wa Rusumo bihita bihagararara. Hemejwe kandi ko ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, uretse gusa ibishobora kwangirika cyangwa se ibikomoka kuri peteroli.

Ibyo bicuruzwa bizajya biherekezwa nta kiguzi kiyongereyeho, kugera aho biteganyijwe gupakururirwa kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganyijwe, ariko ikiguzi cyabyo kikareba abo bakorera.

Mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, iyo nama yemeje ko abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi bikazashyirwa mu bikorwa na Leta ya Tanzaniya. Kubera uburebure bw’urugendo Rusumo- Dar es Salaam, abashoferi bazajya banapimirwa ahateganyijwe kuri uwo muhanda.

Hemejwe ko Leta y’u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu.

Impande zombi ziyemeje kujya ziganira igihe hafashwe ibyemezo kuri buri ruhande, hagamijwe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19.

 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yemereye abibasiwe n’ibiza inkunga ya Miliyoni 50 RWF

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, yemereye akarere ka Ngororero inkunga y’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 50, mu rwego rwo gufasha imiryango yasenyewe n’imvura. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, ambasaderi Vrooman, yavuze ko iyo ari inkunga ya USAID izahabwa Care International kugira ngo hatangwe ubutabazi, hose mu karere ka Ngororero. Uyu ni Peter Vrooman mu butumwa yanyujije kuri Twitter: Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki […]

todayMay 16, 2020 28

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%