Umuturage yatunganyije umuhanda wa kilometero mu gihe cya #GumaMuRugo
Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19. Rukundo uyu ubusanzwe akora umurimo w’ubunyonzi. Kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije. Avuga ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande […]
Post comments (0)