Inkuru Nyamukuru

Mukunguri: Abahinzi b’umuceri bahombye 70% by’umusaruro kubera ibiza

todayMay 19, 2020 28

Background
share close

Abahinzib’umuceri bo mu gishanga cya Mukunguri gihuriweho n’uturere twa Kamonyi na Ruhango, bavuga ko bahombye 70% by’umusaruro bari biteze kuko biteguraga gusarura.

Abo bahinzi bibumbiye muri koperative COPRORIZ ihinga umuceri kuva kera, bemeza ko imvura yaguye mu mpera za Mata uyu mwaka yabahombeje, kuko hari igice kinini cy’icyo gishanga cyarengewe n’umucanga,umuceri wose uburiramo ku buryo no kongera kuhahinga bigoye.

Ibyo bibazo kandi ngo bizagira ingaruka zikomeye ku ruganda rutunganya umuceri wera muri icyo gishanga, kuko bateganyaga kuzabona toni ziri hagati ya 1,500 na 2,000 none ngo ubaye mwinshi ntuzarenga toni 700.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abahinzi barasabwa kumenya gukoresha neza ifumbire

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) kirakangurira abahinzi kumenya gukoresha ifumbire itandukanye ku gihingwa kugira ngo babone umusaruro ushimishije. Ibyo barabikangurirwa mu gihe gutera imbuto mu gihembwe cy’ihinga B byarangiye, igisigaye akaba ari ukwita ku bihingwa, aho bikenera ifumbire mu gihe cyo kubibagara kugira ngo bizamuke neza kandi bizatange umusaruro utubutse. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 19, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%