KT Radio Real Talk, Great Music
Itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 80 bari bafungiwe muri Uganda bageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020.
Bose hamwe binjiriye ku mupaka wa Kagitumba, bakaba ari bamwe mu Banyarwanda 130 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yatangaje ko bazarekurwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, akaba yarabivugiye mu biganiro biherutse guhuza intumwa z’u Rwanda na Uganda.
Ibiganiro byari byahuje impande zombi ndetse n’abahuza bo mu bihugu bya Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference tariki 4 Kamena 2020.
Muri ibyo biganiro byabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta wari uyoboye intumwa z’u Rwanda yavuze ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, ariko anavuga ko Uganda ikomeje gufunga no guhohotera Abanyarwanda.
Abanyarwanda barekurwa kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020 baraba babaye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barekuwe na Uganda, icya mbere kikaba cyarimo Umunyarwanda Réné Rutagungira uvugwaho kuba umwe mu Banyarwanda bafashwe mbere bagafungirwa muri gereza zikorerwamo ibikorwa by’iyicarubozo ku Banyarwanda.
Abanyarwanda bakaba barakomeje gutabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho muri Uganda, ndetse bakanakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo. Abenshi mu bataha bakaba berekana ibimenyetso by’ibyo bakorewe mu gihe bari mu magereza y’aho muri Uganda.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)