Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda wese ufite impuhwe arahamagarirwa kurera umwana atabyaye

todayJune 16, 2020 59

Background
share close

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana(NCC) ivuga ko ikeneye abitwa ba Malayika Murinzi bashobora kurera abana barenga 490 bakiri mu bigo by’impfubyi.

NCC yatangaje ko umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena, wari igihe cyo kuzirikana ku kamaro k’abantu bose bakunda abana harimo n’abemera kurera abo badafitanye isano y’umubiri.

Umukozi w’umuryango ‘SOS-Childrens’ Villages’ mu Rwanda ushinzwe gahunda yo gufashiriza abana mu miryango batavutsemo, Kagaju John ukorera i Kayonza avuga ko imbogamizi bafite kugeza ubu ngo ari ukutabona malayika murinzi ufite amikoro n’impuhwe za kibyeyi icyarimwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Abantu 15 bafashwe banywera inzoga mu kabari

Polisi y’Igihugu mu karere ka Muhanga yerekanye abantu 15 bafashwe, bakaba bafungiwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bose bafatiwe mu tubare banyweramo inzoga kandi bitemewe ndetse banarengeje amasaha yo gutaha. Abo bantu beretswe itangazamakuru kuri wa mbere tariki 15 Kamena 2020, barimo abakobwa batatu bakaba bamaze iminsi ibiri bafunze. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 16, 2020 49

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%