Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika (kuri uyu wa 16 Kamena 2020), ngo usanze u Rwanda ruhagaze neza mu guha abana ubutabera binyuze mu bigo bya ’Isange One Stop Centers’.
Byatangajwe n’Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, ubwo yaganiraga na Kigali Today ku mibereho y’umwana w’Umunyafurika nyuma y’imyaka 44 abana b’abirabura b’i Soweto muri Afurika y’Epfo bishwe baharanira uburenganzira bwabo.
Lindsey yavuze ko yishimira kuba mu Rwanda hamaze gushyirwaho ibigo bya ’Isange’ bigera kuri 44 mu gihugu cyose, byashyizweho na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’umuryango w’Abibumbye.
Avuga ko Ibi bigo ari ingenzi cyane kuko byakira abagore n’abana bahohotewe kandi bikaba bikomatanyirije hamwe serivisi zo kurwanya ihohoterwa n’ubutabera.
Post comments (0)