Inkuru Nyamukuru

INZITIRAMIBU ZISHAJE ZIGOMBA KUBIKWA MU GIHE HAGITEGEREJWE AMABWIRIZA YA MINISITERI Y’UBUZIMA Y’ICYO ZIZAKORESHWA

todayJune 17, 2020 55

Background
share close

Inzego z’ubuvuzi ziragira inama abaturage ko inzitiramibu zakuwe ku buryamo kubera gusaza, nta kindi zigomba gukoreshwa keretse kuba zibitswe, hagategerezwa andi mabwiriza mashya azatangwa na Minisiteri y’ubuzima, azagena icyo izo nzitiramibu zishaje zigomba gukoreshwa.

Ibi biratangazwa nyuma y’aho mu cyumweru gishize mu turere dutandukanye tw’igihugu, hatangiye gutangwa inzitiramibu nshya zisimbura izimaze imyaka ibiri zikoreshwa.

Abenshi mu baturage bakaba bibaza niba inzitiramibu zishaje zishobora gukoreshwa mu burobyi, ubwubatsi bw’ibiraaro by’inkoko, kuzitwika cyangwa kuzijugunya mu myanda.

Mu karere ka Musanze hakaba haratanzwe inzitiramibu nshya zisaga ibihumbi 214.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

MIFOTRA Irasaba abakoresha kuganira n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi

Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Nkundimana Obess, aragira inama abakoresha kugirana ibiganiro n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi, kuko nta nyungu bose bafite mu kuyasesa burundu. Abitangaje mugihe tariki ya mbere Nyakanga aribwo iminsi iteganywa n’amategeko ku mukozi wasubikiwe amasezerano izaba irangiye kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko mu gihe amasezerano adasubukuwe. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 17, 2020 34

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%