Inkuru Nyamukuru

Abashakashatsi bo mu Buyapani bakoze agapfukamunwa gafite ubushobozi bwo gusemura indimi.

todayJuly 1, 2020 60

Background
share close

Mu gihe udupfukamunwa tumaze kuba kimwe mu by’ingenzi biranga ubuzima bw’abatuye isi muri ibi bihe bya Covid-19, ikigo cy’ubucuruzi cyo mu Buyapani cyatangaje ko kigiye gushyira ku isoko agapfukamunwa gakoranye ikoranabuhanga gafite ubushobozi bwo kohereza ubutumwa (messages) no gusemura indimi zigera ku munani (8).

Aka gapfukamunwa kahawe izina rya “c-mask” gafite imiterere nk’iy’udupfukamunwa dusanzwe, gafite ubushobozi bwo gukorana na telefone ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanaga hifashishijwe Bluetooh. Gafite ubushobozi bwo gufata amagambo umuntu avuga kakayakuramo ubutumwa bwanditse, gashobora guhagamara, gashobora kandi no kurangurura ijwi ry’umuntu ukambaye.

Umuyobozi w’ikigo Donut Robotics cyakoze kano gapfukamunwa, Taisuke Ono, avuga ko igitekerezo cyo kugakora cyavuye ku kuba imibereho y’abatuye isi yarahindutse kubera icyorezo cya coronavirus.

Agira ati:”Tumaze imyaka myinshi turi gukora amarobo, ubumenyi n’ikoranabuhanga twungutse nibwo turimo kwifashisha mu gukora igikoresho kibasha gukora neza muri sosiyete turimo kubamo.”

Abashakashatsi bo muri Donut Robotics batangiye gukora aka gapfukamunwa nyuma y’uko iki kigo cyari kigiye guhomba kubera coronavirus. Mu gihe coronavirus yatangiraga Donut Robotics yari imaze gutsindira isoko ryo gucuruza amarobo ayobora abagenzi akanakora akazi k’ubusemuzi mu kibuga cy’indege cya Haneda, i Tokyo, mu Buyapani. Gusa icyizere cyo gucuruza ayo marobo cyarayoyotse kubera ingendo zo mu ndege zahagaze.

Donut Robotics iri guteganya gutangira gucuruza utu dupfukamunwa mu Buyapani guhera mu kwezi kwa Nzeri, 2020. Agapfukamunwa kamwe kakazajya kagurishwa amadolari 40 (ibihumbi bisaga 38 by’amafaranga y’u Rwanda).
Taisuke Ono avuga ko bizeye gukura inyungu nyinshi mu isoko abantu batari bazi ko rihari mu mezi ane ashize.

REUTERS

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gusoroma icyayi byabarinze inzara mu gihe cya #GumaMuRugo

Abasoromyi b’icyayi mu ruganda rw’icyayi rw’i Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko mu gihe hari abari basanzwe batunzwe no gukora nyakabyizi bahuye n’ingorane z’imibereho mu gihe cya Gumamurugo yatewe na Coronavirus, bo nta nzara bahuye na yo. Aba bahinzi bavuga ko impamvu ari ukubera ko bakomeje gukora umurimo wabo kuko n’uruganda bakorera rutigeze ruhagarara gukora. Umva inkuru irambuye hano:

todayJune 30, 2020 129

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%