Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Barishimira isanwa ry’umuyoboro w’amazi ugaburira abagera ku bihumbi 25

todayJuly 3, 2020 33

Background
share close

Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ibikorwa kagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, muri byo hakaba harimo umuyoboro w’amazi meza wasanwe kuko wari ushaje cyane ku buryo utari ukigeza amazi ku baturage.

Uwo muyoboro ni uwa Mbizi ufite ibirometero 55 ukagira isoko mu murenge wa Rukoma, ugaca mu mirenge ya Karama, Ngamba na Gacurabwenge, ukaba uha amazi abaturage bagera ku bihumbi 25.

Ibikorwa byo gusana uwo muyoboro byatwaye asaga miliyari imwe na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, amazi meza akaba yaratangiye kugera ku baturage.

Abaturage bishimira icyo gikorwa kuko ngo hari hashize igihe kinini bavoma amazi mabi bikabagiraho ingaruka none ngo barasubijwe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%