Ibikorwa byo kubungabunga Sebeya biratuma mu myaka 3, izaba itagiteza ibiza
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi n'amashyamba mu Rwanda, Ngabonziza Prime yemeza ko mu myaka itatu iri imbere Ibiza biterwa n’umugezi wa Sebeya bizaba bitangiye kuba amateka. Ibi abishingira ku bikorwa bikumira Ibiza n’imyuzure birimo gukorwa mu cyogogo cya Sebeya. Ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ubu birakorwa mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero, bikaba birimo gukora amaterasi arwanya ko ubutaka bwongera kugenda ahahingwa. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)