Inkuru Nyamukuru

Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwuzukuru we

todayJuly 10, 2020 25

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka NYagatare burizeza Segikwiye Alex ko bazamusura bakamenya neza ibibazo bye agashakirwa uburyo yavuza umwuzukuru we wavukanye ubumuga bwo mu isura.

Uyu mwana witwa Ukwishatse Grace afite imyaka 7, yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kuri GS Rurenge. Ababyeyi be bombi bakaba baramutaye kwa sekuru.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko ikibazo cya Segikwiye bakizi kandi barimo gushaka uko bamufasha. Mbere na mbere ngo barashaka kubanza kumusura iwe mu rugo bakareba imibereho ye yatumye ashyirwa mu kiciro cya 3 cy’ubudehe.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Akarere ka Nyamagabe kiyemeje kuvuza Tegamaso wari warabuze miliyoni 8 zo kwivuza

Akarere ka Nyamagabe kiyemeje kuvuza umuturage witwa Tegamaso Cyprien wari warabuze miliyoni 8 zo kwivuza. Uyu muturage yari amaze imyaka ibiri arwaye yarabuze ubushobozi bwo kwivuza, amakuru y’uko akarere kagiye kumuvuza akaba agaragara mu rwandiko ako karere kandikiye ibitaro byitiriwe umwami Faisal tariki 02 Nyakanga 2020, kagaragaza ko ari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe kandi ko kazamwishyurira serivisi z’ubuvuzi gashingiye kuri fagitire proforma ibyo bitaro byamuhaye tariki 04 Gashyantare 2020. Umuyobozi […]

todayJuly 10, 2020 32

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%