Inkuru Nyamukuru

Ibizamini by’akazi ku barimu biratangira mu cyumweru gitaha

todayJuly 10, 2020 29

Background
share close

Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga babisabye bazakora ibizamini by’akazi.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa 9 Nyakanga 2020, akaba yasubizaga uwari ubajije igihe ibyo bizamini bizakorerwa kuko itangira ry’amashuri ryegereje.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22,505 mu gihugu cyose, bikaba bigamije kugabanya ubucucike no gukemura ikibazo cy’abana bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, ari na yo mpamvu yo kongera umubare w’abarimu. Muri iyo gahunda hazubakwa ndi n’ubwiherero 31,932.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa n’ubwoko bw’amaraso n’ibiyagize

Hari abantu bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso, bamwe bakabihuza n’imiyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu. Hari n’ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gusama, gukuramo inda no kubyara, hakaba n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa andi kwa muganga, cyangwa se guhabwa urundi rugingo. Umva inkuru irambuye hano:

todayJuly 9, 2020 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%