Guverineri Kayitesi ntatumwe gusimbura abayobozi b’uturere – Min. Shyaka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo kuyoboka Guverineri mushya wagiye kuri uwo mwanya yari asanzwe ayobora akarere nka mugenzi wabo, anaboneraho kwibutsa Guverineri mushya ko atashyiriweho kuza gusimbura abayobozi b’uturere mu nshingano. Yabivuze mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri w’umusigire na Guverineri mushya w’Intara i Nyanza ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo. Imwe mu mishinga minini yifuzwa ko yakwihutishwa na Guverineri Kayitesi harimo kwihutisha kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu […]
Post comments (0)